Yabeyi.com : Urubuga rushya ruzafasha abantu gukorera amafaranga


Posted  21-02-2012  10:52    
     
EWE
Yabeyi.com : Urubuga rushya ruzafasha abantu gukorera amafaranga

Umunsi ku wundi uko iterambere
rigenda rikura mu Rwanda ni uko Abanyarwanda bagenda bajya kuvoma
ubumenyi mu mahanga ni nako ibitekerezo bishya bifite intego yo
guhangana n’ikibazo cy’ubukene kirangwa mu Rwanda bidasiba kuvuka.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare, umunyeshuri
w’Umunyarwanda wiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangije urubuga
rwitwa yabeyi.com ruzajya rufasha Abanyarwanda b’ingeri zose kuva ku
bafite amikoro make kugeza ku bifite koroshya ubuhahirane hagati yabo.



Nk’uko Agasani Florent watangije uru rubuga abisobanura, uru rubuga
ruzaba rubereyeho buri wese ufite ikintu ashaka kugurisha cyangwa se
kugura ku buryo bwihuse.



Yagize ati : “tuvuge uri nk’i Nyamirambo, ni urugero, ukaba ufite
radiyo ushaka kugurisha ku buryo bworoshye. Wajya kuri yabeyi.com,
ukandikamo nimero zawe za telefone, ugashyiramo ‘email’ yawe maze
ukanashyiraho ifoto ya radiyo yawe. Icyo gihe undi umuntu uri ahantu
hose mu Rwanda ashobora guhita ayibona ako kanya maze akaguhamagara
cyangwa akakwandikira maze mukumvikana ku giciro ndetse n’uko mwahura.”



Agashya uru rubuga ruzanye, nk’uko uwarutangije abivuga, ni uko
ruzorohereza abantu muri ubu buguzi. Umuntu anarebye uburyo rukozemo
ahita abona ko byoroshye cyane kubona icyo ukeneye mu gihe gito cyane.



Tumubajije icyo ibi bizahindura mu bukungu bw’u Rwanda, Agasani
Florent yagize ati : “ubu buryo bushya buzatuma habaho izamuka ryihuse
ry’ubukungu bushingiye ku bantu bakora ubwo bucuruzi. Ibi bivuze ko
hazabaho ihererekanwa ry’amafaranga hagati y’abantu mu gihe gito kandi
ku buryo bworoshye. Ikindi kandi ubu buryo buzanatuma abantu bagira
amaduka ‘online’ mbese ntibibe ngombwa ko ukodesha inzu ngo ubone uko
ugurisha. Warangura ibintu byawe ubundi ukajya ubigurisha wiyicariye
iwawe. Ikindi kandi bizarinda abantu guhendwa. Hari nk’igihe uba ushaka
ikintu ariko kukibona akaba ari ikibazo, wanakibona bakaguhenda kuko
ugishaka cyane. Kuri yabeyi.com umuntu azajya ajyaho abone ikintu cyose
ashaka kandi akibone ku giciro cyo hasi.”



Agasani yarangije ashishikariza abantu gusura yabeyi.com. Ati “aya ni amahirwe Abanyarwanda babonye mu koroshya ubucuruzi.”

Post your comment
Name
Message
Announcement
Jobs
Accountant Read more...

Deadline  0000-00-00

Web Programmer Read more...

Deadline  0000-00-00

Akazi mu karere ka ntyaruguru Read more...

Deadline  2012-03-29